IGIKOMBE CY’AMAHORO: IKIPE YA KIYOVU SPORTS IRACAKIRANA NA BUGESERA KURI UYU WA KABIRI

0
17

kipe ya Kiyovu sports irakomeza imikino y’igikombe cy’amahoro, yakira ikipe ya Bugesera kuri uyu wa kabiri kuri stade de l’amitie (Umumena), umukino uzaba kw’isaha y’isaacyenda n’igice. ni Umukino Abakunzi ba kiyovu sports bagira bati” kugira dukomeze mucyiciro gikurikira n’uko umutoza n’abakinnyi badutsindira Bugesera kuri uyu wakabiri , maze twajya kwishyura tukagenda dufite impamba, kuko ikibuga cya Bugesera birakomeye cyane kuhabona itsinzi n’ubwo mu mupira w’amaguru byose biba bishoboka.

Kuri uyu mukino Kandi mu rwego rwo gukangurira abatura ba Nyarugenge n’umugi wa kigali kwishyura no kugira Ubwishingizi mu kwivuza (Mutuel de sante), Ikipe ya Kiyovu sports iratangazako 15 bambere bitwaje mutuel zabo bazinjirira kuri izo mutuel.

Nkuko bisanzwe ku mikino ikipe ya Kiyovu sports yakiriye abana bataragera kumyaka 15 baje basa neza bazinjirira ubuntu.

ibiciro byo kwinjira ku mukino wa KIyovu sports na Bugesera Kwinjira ni 1000 hasigaye hose, 2000 mu cyubahiro, ndetse na 3000 k’umuntu ufite imodoka.

Image may contain: 2 people, people playing sport and outdoor

M’umukino uheruka guhuza aya makipe yombi mu igikombe cya shampionat ikipe ya Kiyovu sports Yatsinze Bugesera ibitego bibiri kubusa.

Indi mikino iteganyijwe

Peace Cup 2018
Imikino ibanza ya kimmwe cy’umunani 1/8
Taliki 2,Mata, 2018

Etincelles Fc vs Rayon Sport Fc (uyu wasubitswe igihe kitazwi)
Mukura VS vs AS Kigali (Stade Huye)
Pepiniere Fc vs Marines Fc (Ruyenzi)
Espoir Fc vs Sunrise Fc (Rusizi)

Taliki 3,Mata, 2018
La Jeunesse vs APR Fc (Stade de Kigali)
AS Muhanga vs Amagaju Fc (Stade Muhanga)
SC Kiyovu vs Bugesera Fc (Stade Mumena)
Musanze Fc vs Police Fc (Musanze)

Imikino yo kwishyura ya 1/8
Taliki 5,Mata, 2018

Sunrise Fc vs Espoir Fc (Nyagatare)
Rayon Sports vs Etincelles Fc (Wasubitswe)
AS Kigali vs Mukura VS (Stade de Kigali)
Marines Fc vs Pepiniere (Stade Umuganda)

Taliki 6,Mata, 2018
APR Fc vs La Jeunesse (Ikibuga ntikiratangazwa)
Amagaju Fc vs AS Muhanga (Nyamagabe)
Bugesera Fc vs SC Kiyovu (Bugesera)
Police Fc vs Musanze Fc (Kicukiro)

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here