ARPL 18: KIYOVU SPORTS IRAKIRA MIROPLAST KURI UYU WAGATANU

0
73

Shampionat y’icyiciro cya mbere AZAM Rwanda Premierleague, irakomeza kuri uyu wagatanu, Ikipe ya Kiyovu sports irakira Miroplast kuri stade Mumena ,iyi kipe ya Miroplast yari yatsinze ikipe ya Kiyovu sports ibitego 2 kuri kimwe , mu imikino ibanza ya shampionat, icyitezwe ni ukureba niba Miroplast irongera igatesha amanota iyi kipe y’abanyamujyi, inahagaze neza kuri ubu, Kiyovu sports iri kumwanya wakane , n’amanota 29 iziganye ibitego 7, mugihe Miroplast ibarizwa k’umwanya wanyuma n’amanota 13, n’umwenda w’ibitego 16.

Ikindi abakunzi bikipe ya kiyovu sports bibaza cg biteze ni ukureba niba koko ikipe yabo ikanira aruko yahuye n’abakeba gusa, doreko kenshi ivugwaho ko kumakipe makuru iyatesha umutwe yagera kumakipe mato ikananirwa.

nimugihe kandi umubare wabarutahizamu wiyongereye, n’inyumaya Lomami Andre aherewe ubwenegihugu kumugaragaro,akaba agomba gukina ari umunyarwanda.

No automatic alt text available.

Ikipe ya Mukura iri kumwanya wa cyenda n’amanota 22 izaba yakiriye Edenzel iri kumwanya wagatanu namanota 27, aza ari i Huye kuri uyu wagatandatu, Rayon sports Nyuma yo kugwa miswi na Kiyovu sports izaba icakirana na Bugesera kuri stade ya Kigali, Rayon sports iri kumwanya wa gatatu n’amanota 31 aho izigamye ibitego 12, Bugesera ikaba iri kumwanya wa 7 n’amanota 24 irimo umwenda w’ibitego 3 iramutse itsinze yakwisanga kumyanya ya 5 cg 4 bitewe nuko indi mino izaba yagenze.

Ni mugihe Musanze izaba yisobanura na Kirehe amakipe yombi afitwe n’abatoza bashya ,kalisa Francois akaba yifuza kubona andi manota atatu.

Umukino wa weekend uzaba uhuza AS KIGALI basigaye bita (KIGALI st germain) ahanini bitewe n’amafranga iyi kipe yashyize mukwiyubaka, na APR ikipe y’ingabo z’igihugu izaba ishaka kugumana umwanya wambere, mugihe As kigali nayo izaba ishaka kuyivana kuri uwo mwanya, APR ni yambere n’amanota 34 n’ibitego 17 izigamye, naho AS kigali niya kabiri n’amanota 32 aho izigamye ibitego 18.

kugezubu rutahizamu uhiga abandi ni Ndarusanze JC wa AS Kigali kubitego bye 9, bakurikirana kuri ubu buryo bukurikira;

  1. Ndarusanze J. Claude (AS Kigali) 9
  2. Mutebi Rashid (Mukura VS) 7
  3. Songa Isaie (Police Fc) 6
  4. Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe) 6
  5. Kakule M. Fabrice (SC Kiyovu) 6
  6. Bahame Arafat (Marines Fc) 5
  7. Hakizimana Muhadjiri (APR Fc) 5
  8. Bokota Labama (Musanze Fc) 5
  9. Wayi Yeka (Musanze Fc) 5
  10. Ruhinda Farouk (Bugesera Fc) 5
  11. Mumbere Claude (Etincelles Fc) 5
  12. Orotomal Alex (Sunrise Fc) 5

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here