Uyu Munsi Ikipe ya Kiyovu Sports Iraba yakiriye ikipe ya Sunrise,ni umunsi wa 22 wa Azam Rwanda Premierleague

0
109

 

Abakunzi ba kiyovu sports barasabwa kudacika intege bagakomeza kuba hafi y’ikipe yabo kuko imikino iracyahari.Image may contain: 11 people, people standing and outdoor

Photo: Urucaca Sports.

K’umunsi wa 22 wa shampionat ya Azam Rwanda Premier league,ikipe ya Kiyovu sports iraba yakiriye Sunrise Fc, umukino uri bubere kuri Stade Mumena,stade isanzwe ikoreshwa n’ikipe ya Kiyovu sports iyo yakiriye.

Ni Umukino uri butangire saa cyenda n’igice uyu munsi , ibiciro byo kwinjira biraza kuba ari, 1000 ahasigaye hose, 2000 muri tribune y’icyubahiro, ndetse na Bitatu k’umuntu wese witwaje imodoka akaba yifuza kuyinjiza muri stade.

Abakinnyi ba Kiyovu sports bameze neza bariteguye, usibye Capitaine Mugheni Fabrice umaranye iminsi akabazo k’imvune kakaba katarakira neza.

Abafana n’abakunzi ba Kiyovu sports barahamagarirwa kwitabira uyu mukino bagashyigikira ikipe yabo bakunda kuko aya manota aracyenewe kugirango ikipe ikomeze izamuke kurutonde rwa shampionat.

Tubibutsako ikipe ya Kiyovu sports ubu ihagaze kumwanya wa kane n’amanota 35,aho irushwa n’ikipe ya Mbere amanota 7 ariyo AS KIGALI , ikaba irusha ikipe iyikurikira ya Etencelles amanota 4, ikaba isabwa kongera ikinyuranyo doreko ikipe ya Etencelles yaraye inganyije na MUsanze 1-1.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here