Kiyovu Sports birayisaba kudakora ikosa i Nyamata niba koko ishaka kuza muri big 4

0
134

Ikipe ya Kiyovu sports nayo ntibiyoroheye dore ko ihatanira umwanya wa kane kuri ubu yicayeho n’amanota 42 aho irusha ikipe ya Police na Etencelles inota rimwe gusa, Kiyovu sports ikaba isabwa gukoresha ingufu zidasanzwe niba koko yifuza kugumana umwanya wa Kane. Bitabaye ibyo yakwisanga k’umwanya wa Gatandatu igihe yaba itabashije kwitwara neza.

Ikipe ya Kiyovu sports irerekeza Inyamata kuri uyu wa gatanu Taliki 15, ukwezi kwa gatandatu-2018,aho ifitanye umukino na Bugesera FC, iyi bugesera kandi niyo yasezereye KIyovu sports mu Igikombe cy’amahoro. ibi bigaragaza uburyo uyu mukibo uzaba utoroshyee.

Ni Kiyovu sports imanuka i Nyamata nyuma yo gutakaza amanota imbere ya Marine muburyo butunvikana, aho yari yabanje gutsinda ibitego bibiri kubusa, byatsinzwe na Rutsiro ndetse na Mugheni Fabrice, nyuma Marine ikabyishyura byose.

Abakunzi ba Kiyovu sports bakaba basabwa gukomeza guherekeza ikipe yabo bayifasha gushaka aya manota atatu ashobora gushyira ikipe yabo ahantu heza mbere y’uko shampionat igera k’umusozo wayo.

Image may contain: 1 person, standing and indoor

Ni Kiyovu sports abafana bakoreye imirongo ibiri yo kuberekako n’ubwo banganyije na MArine FC, ariko abafana bari baherekeje ikipe bashimishijwe n’ingufu abakinnyi bakoresheje, muri uwo mukino.

Ni Mugihe Hasigaye imikino itanu ya shampionat, aho amakipe atatu yose ariyo ahatanira igikombe cya shampionat, Ikipe ya APR FC , AS KIGALI na RAyon Sports, aya makipe yose uko ari atatu ashobora kuba yatwara igikombe, mugihe APR na ASKIGALI zinganya amanota zigatandukanywa n’ibitego gusa aho APR izigamye ibitego byinshi kurusha AS KIGALI, aya makipe yombi akarusha ikipe ya Gatatu Amanota atandatu, aha buri imwe irasabwa kudatakaza mumikino isigaye. gusa ibintu bishobora gusobanuka kuri uyu wagatanu ubwo APR izaba ikina na Rayon Sports.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here