Ngilimana Alex na Kalisa Rashid, Ntibari bugaragare mu mukino wa kiyovu sports icakirana na Kirehe ya Kalisa Francois

0
234

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League irakomeza kuri uyu wa Mbere hakinwa umunsi wa 27 wa shampiyona. Abakinnyi 2 ba Kiyovu sports  Ngilimana Alex na Kalisa Rashid, Ntibari bugaragare mu mukino  wa kiyovu sports icakirana na Kirehe ya Kalisa Francois.

Alex Ngilimana na Kalisa Rashid babonye ikarita y’umuhondo ya gatatu ubwo Kiyovu sports yakinaga na BUgesera FC i Bugesera, umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije ubusa kubusa.

Ikipe ya Kiyovu sports ikaza kuba ikina na Kirehe uyu munsi ku mumena itabafite. Bivuzeko Kiyovu sports iza kuba igarura MBOGO ALLY utari wanakinnye umukino wa Bugesera, akaza gukinana na Placide cyangwa HAssan KArera mumutima w’ubwugarizi.

Undi mukino utegerejwe n’abayovu cyane  kuko bifuza kuba babona amanota atatu kukibuga cyabo, ni umukino utangira saa 15:30.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here