Kiyovu SC Yatanze ikirego muri FERWAFA irega Rayon Sports iyishinja kuba inyuma yo gutuma iterwa mpaga

0
184

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports bwatangaje ko bwamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, burega ikipe ya Rayon Sports kugira uruhare mu gutuma iyi kipe iterwa mpaga mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru, Kiyovu Sports yatewe mpaga na Kirehe FC mu mukino yari yakiriyemo ku Mumena bitewe no kubura imbangukiragutabara ku kibuga nk’uko amategeko abigena.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Galaxy Hotel kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwamaze kwegeranya ibimenyetso byose bigaragaraza ko nta ruhare runini bwagize mu iterwa rya mpaga kuri iyi kipe.

“Ambulance yakodeshejwe tariki ya 17 Kamena. Twabikoreye igihe, tunishyura ku gihe. Kuwa Mbere, Team Manager wa Rayon Sports yabwiye ibitaro ko Kiyovu Sports ijya i Kirehe, itaribwakire (n’amajwi turayafite)”- Umunyamabanga wa Kiyovu Sports; Habinshuti Rashid mu kiganiro n’abanyamakuru.

“Kubera ikinyoma cy’umuntu umwe w’umunyamupira (Rayon Sports) byatumye kwa Kanimba batiza ambulance zose (imwe bayijyana Regionale, indi I Gicumbi indi bayitiza abanyamerika, kwa Kanimba nta ambulance yahasigaye.”

“Rayon Sports ntabwo bashakaga ko Kiyovu ibacaho. Bashaka ko itaza muri Big 4. Rayon Sports ntitwamenya ibindi ikina ntabwo ikina umupira.”- Ntarindwa Theodore uba muri komisiyo y’amarushanwa muri Kiyovu Sports.

“Yagiye avuga ko Kiyovu itari bwakire. Ni ibintu byari byateguwe kuko yaberetse n’ingengabihe y’impimbano igaragaza ko Kiyovu ijya i Kirehe .”- Theodore.

“Twakoze booking kuwa Gatandatu. Twishyura ku Cyumweru. Saa 15:07 kuwa Mbere narabajije bambwira ko Ambulance yaje.”- Omar, Directeur Technique wa Kiyovu Sports.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here