Kiyovu sports 1 Gasogi United 1: Kiyovu sports yanganyije na Gasogi m’umukino wa Gishuti.

0
98

Mu rwego rwo kwitegura Shampionat izatangira taliki 19 zuku kwezi, ikipe ikomeje gukina imikino ya Gishuti, ikaba yaraye ikinnye na Gasogi United yo mu cyiciro cya kabiri, amakipe yombi birangira anganyije igitego kimwe ku kindi.

wari umukino Umutoza yifuzaga gukinisha abakinnyi bose kugira bakomeze bamenyerane, ndetse n’abashyashya bakomeze bibone muri bagenzi babo. igitego cya Kiyovu sports cyatsinzwe na Touya Jean Didie, nyuma yumupira Djuma yarobye umuzamu bikanga ugasanga touya aho yarahagaze agahita amuhindukiza.

igice cya mbere cyarangiye ari kimwe kubusa, ariko Gasogi iza kwishyura mugice cya kabiri umukino ugana kumusozo.

11 babanje mukibuga k’uruhande rwa Kiyovu sports: Nzeyurwanda Djihad, Karera Ally Hassan, Uwineza Aime Placide, Ngarambe Ibrahim, Serumogo Ali, Habamahoro Vincent, Zagabe Jean Claude, Maombi Jean Pierre, Nizeyimana Djuma, Babicka Shavy Warren na Jean Didier Touya

11 ba Gasogi babanje mu ikibuga:Iratugenera Edouard, Nkubana Marc, Niyonkuru Jean Luc, Harerimana Jean Claude, Hatangimana Edouard, Kazindu Bahati Guy, Nahimana Sumal, Kayitaba Bosco, Byumvuhore Tresor, Mbanza Joshua na Rugangazi Prosper.

Touya Jean Didie watsinze igitego cya Kiyovu sports

Amafoto yakoreshejwe naya Rwandamazine.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here