UBUHAMYA BW’ABAKUNZI BA KIYOVU SPORTS FOOTBALL CLUB: INKURU YA MBERE

1
90

Image may contain: 1 personNavukiye Kicukiro, ndubatse mfite Umugabo n’abana 3 b’abahungu. Ubu nkaba ntuye i Kanombe, nkaba ndi umukozi wa EUCL.

Sinzi igihe namenyeye Kiyovu, ntekereza ko nayivukiyemo. Twakuze Data akunda football akajya atujyana kureba umupira w’ikipe y’abasheshe akanguhe bitaga KANOMBE Sport yakiniraga muri ETO; tukagira musaza wacu witwaga Kagabo Charles (RIP) wakundaga bihebuje Kiyovu Sports. Iyo Kanombe yabaga itakinnye yatujyanaga kureba Kiyovu Sports. Guhera ubwo tuva kuri Kanombe y’abasaza tugana Kiyovu Sports, dore ko yari ikomeye cyane yo mu gihe cya ba Muvala Valens, Karera Hassan na Tindo.

Nakunze Kiyovu Sports kuko numvaga kuba naravukiye i Kigali nta yindi kipe nakunda, cyane cyane ko ari nayo twakuze twumva. Byongeye kandi, nkunda ibara ry’icyatsi, kuko risobanura icyizere.

Umukinnyi wa Kiyovu undutira abandi ni Muvala Valens. Niwe mukinnyi mwiza nakuze nzi wakinishaga ishyaka ryinshi. Yari umuhanga bihebuje, iyo najyaga ku mupira numvaga ndi butahe nishimye, kuko dufite Muvala nabaga nziko uko byagenda kose dutahana intsinzi n’amanota y’uwo munsi. By’umwihariko mpora nibuka ukuntu yateraga koruneri umupira ugahita ujya mu izamu nta wundi muntu uwukozeho, kugeza ubu ntawundi mukinnyi ndabona ubikora mu bo nabonye bose.

Gukora ikipe y’abakinnyi 11 byangora kuko abenshi ntabibuka, ariko umuzamu nemeraga ni Ngabonzima, nkemera Martin Kunde, Muvala Valens na Karera Hassan.

Abakunzi ba Kiyovu Sports ndabasaba kwibumbira hamwe no kurushaho gushyira hamwe, tukagira fan clubs nyinshi. Ngasaba abataye Kiyovu kuyigarukira, bakaza tukaba benshi ku bibuga, kuko Kiyovu Sports iradukeneye cyane cyane tuyifashe kubona amikoro. Mbese twongere tuyibe hafi turi benshi nkuko byamye. Kongera kugaragara ku bibuga turi benshi bizayifungirira amarembo yo kubona abaterankunga bakomeye, kandi ku buryo buhoraho.

 

Umuntu ushaka kuba umukunzi wa Kiyovu namubwira ko Kiyovu Sports ari ikipe nziza, igira umukino mwiza, kandi ikagira abafana basobanutse. Kiyovu ni izina rikomeye mu mupira w’u Rwanda, si iyo kwigishwa abayikunda, kuyimenya ubwabyo ni impamvu ihagije yo kuyikunda. Ku giti cyanjye mfitanye igihango na Kiyovu kubw’abanjye nabuze mu 1994; igihe cyose mba numva bambaza uko Kiyovu ihagaze, bakambaza aho igeze. Ibyo rero bituma numva ko ngomba kuyitangira uko nshoboye kose ngirira abo bayinyibutsa.

No muri ibi bihe bikomereye Kiyovu, ikaba idatanga umusaruro mwiza cyane, nyikomeraho, ndetse nkarushaho kuyikunda kuko uwawe aba ari uwawe, no mu buzima busanzwe ukunda umuntu uko ari, mu bihe by’amagorwa ukarushaho kumuba hafi. Rero uwawe yaba akennye, yaba akize; yaba arwaye cyangwa ari muzima umukunda uko ari. Numva mfite icyizere cyinshi ko abakunzi ba Kiyovu niturushaho gushyira hamwe, byange bikunde ikipe yacu izagaruka mu bihe byayo byiza, tuzagire ishema ry’uko twaharaniye, kandi tugira uruhare mu kuyizahura.

Inama natanga ku cyakorwa kugira ngo Kiyovu Sports igaruke mu bihe byiza nta yindi uretse ubufatanye mu bakunzi bayo, nibagaruke ku bibuga, bareke guheranwa n’agahinda, ndabizi ko bashengutse umutima; ariko kuyihunga siwo muti. Tuyegere nka kera ukuntu nabonaga bikorwa; uwifite ayitere inkunga mu buryo ashoboye. Abakunzi bitabire kuyireba ari benshi kugira ngo amafaranga yinjiza ku mikino yiyongere. Nongere mbivuge twikorere marketing twitabira imikino, uzaza agasanga Stade Mumena yuzuye azifuza gukorana natwe nk’umuterankunga.

Ndasoza nshimira abakinnyi bacu ukwihangana bagira, ni abo gushimwa mu bibazo Kiyovu Sports yahuye nabyo. Nkashima na none Kiyovu Sports A Jamais Fan Club, nkaba nshimira ibyo yagezeho, ubwitange n’urukundo bagaragaza, Uwiteka azabongerere mu byo bakora baharanira icyateza imbere Kiyovu yacu. By’umwihariko nterwa ishema no kuba ari njye watanze igitekerezo cyo gushinga iyi Fan Club ya Kiyovu Sports A Jamais.

KAYIGANWA Angelique

1 COMMENT

  1. Comment:ni iby’agaciro mu bibi no mu byiza tugomba kuyiba hafi kandi niyo kipe kugeza ubu ifite abakunzi benshi bayikunda wabaza imhamvu ukumva ifatika

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here