Ubuhamya bwabakunzi ba kiyovu sports football club: Inkuru ya 2

0
76

Ndubatse mfite umugabo umwe n’abana 3 nkaba ntuye i Nyamata.

Kiyovu nayimenye ahanini nyuma ya Genocide nko muri 2002; ariko na mbere yaho nkaba narayumvaga nyumvanye ababyeyi n’abavandimwe banjye, kuko ariyo bafanaga.

Kiyovu nayikunze nk’ikipe nakuze nsanga ifanwa n’umuryango wanjye, nanjye nisanga nayikunze; ariko nyine bakanabwira ko yari ikipe nziza itsinda mu gihe cyabo, kandi ko yagiraga abakinnyi bayikunda, bakayirwanira ishyaka, mu mikino bakitanga batiziganya. Ibyo byose rero bintera nanjye kuyikunda.

Umukino nzi ntazibagirwa ni umukino twatsinzemo ikipe ya APR FC, ndetse n’umukino twatsinze AS Kigali.

Umukinnyi undutira abandi mu bahari ubu navuga ni Alexis Ngirimana, kuko agerageza kuba mu mwanya we neza; ikirenzeho akunda ikipe, ndetse n’iyo hari ibibazo arabyihanganira, hanyuma akagerageza no guturisha bagenzi be, na none nkakunda ukuntu aha agaciro aho Kiyovu imugejeje.

Uyu munsi icyo nababwira abakunda Kiyovu Sports ni ukuba hafi y’ikipe yabo, bakagerageza mu bushobozi bwabo kuyifasha, kandi bakirinda gucika intege kuri resultats zose zibonetse, hanyuma ibitekerezo byubaka biyumvamo bakabigeza ku babishinzwe, bityo bagafatanyiriza hamwe kuzamura ikipe yacu.

Ushaka kuba umufana wa Kiyovu Sports biragoye kubona aho uhera umubwira, gusa nk’umuntu uyikunda wagerageza kumucira ku mayange ibyiza byayo n’ibigwi yahoranye, ukamwumvisha ko nawe ashyizeho ake Kiyovu yazamushimisha cyane igihe kirambye.

Icyanshimishije gituma nkomeza gukunda Kiyovu no muri ibi bihe ititwara neza ahanini ni urukundo abakunzi bayo banyabo bayikunda birengagije uko kutitwara neza kwayo; ariko kandi nyikundira ko yambara neza, ndetse no mu mikinire yayo ihuza umukino nkanyurwa.

Icyakorwa kugira ngo Kiyovu igaruke mu bihe byayo byiza, inama natanga nuko twese twasenyera umugozi umwe, ndetse n’ubuyobozi bugashishikariza buri Mukunzi/mufana wese, aho yaba ari hose guhagurukira gufasha ikipe ye, kandi bakanirinda za munyangire ziba mu makipe. Ikindi ni ukugerageza gukora mobilisation mu bakunzi bayo ba kera na kare batakigaragara mu bikorwa byayo kandi bigaragara ko bahari nyamara bakayirengagiza.

Ugiliwabo Alice

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here