Ubuhamya bwabakunzi ba kiyovu sports football club: Inkuru ya 4

0
55

UBUHAMYA BW’ABAKUNZI BA KIYOVU FOOTBALL CLUB

Inkuru ya 4

Ndubatse mfite abana babiri. Naminuje kandi nkora mu birebana n’icungamutngo n’imari. Mu buzima busanzwe nkunda gusabana n’inshuti n’abavandimwe nkaba nkunda sport ku buryo bw’umwihariko. Narayikoze cyane nkiri umusore ndetse na n’ubu ndacyagerageza. Muri sport zitandukanye naciyemo, nanakinnyeho umupira w’amaguru, akaba ari umukino nkunda cyane. Ni muri urwo rwego mu Rwanda ndi umufana wa Kiyovu Sports.

Kiyovu Sport nayimenye kera nkiri muto, nkaba navuga ko natangiye kuyikunda mu mwaka wa 1986.
Nk’umwana muto nabyirutse nkina football muri quartier, cyane cyane mu biruhuko, habagaho amarushanwa menshi muri quartiers zitandukanye hanyuma rero nk’umuntu wavukiye i Nyamirambo byari umwihariko. Birumvikana ko twakurikiraniraga hafi shampiyona yo mu Rwanda ndetse nk’abana bato bose tukisanisha na bamwe mu bakinnyi babaga bakomeye muri icyo gihe. Umubyeyi wanjye yafanaga Mukura cyane akanatujyana kuri stade, birumvikana ko abana bose ubwo bahitaga bafana Mukura. Muri kwa gukunda umupira no gushaka uwo nisanisha nawe mu bakinnyi bakomeye nasangaga kenshi nivugira amazina Muvala Valens, Hassan Karera, Tindo, Kiki, Gasherebuka Bosco (we yari n’umutruanyi wacu), ubwo byarangiye rero ikipe numva indi ku mutima, nihitiyemo ku giti cyanjye ari Kiyovu Sports. Wongereho ko kuba twari dutuye i Nyamirambo ariyo kipe yari hafi yanjye. Ariko ndakeka ko byanorohejwe n’uko bamwe mu nshuti zanjye za hafi bafanaga Kiyovu. Numvaga nyuma yo gufata icyemezo cyo kwihitiramo ikipe nta n’ubwigunge nzagira, kuko hari abandi bafana b’urungano rwanjye tuzaba turi kumwe mu buzima bwa buri munsi.

Umukino wa Kiyovu ntashobora kuzibagirwa bibaho ni umukino Kiyovu yakinnye n’ikipe yitwa Bata Bullets yo muri Malawi kuri stade regional i Nyamirambo muri 1997. Icyo gihe Kiyovu yatsinze 2-1 wari umukino wo kwishyura, ndibuka neza igitego cya Kiyovu cyatsinzwe n’umukinnyi wakinaga inyuma ibumoso witwaga Beto mu minota ya nyuma. Umukino ubanza Bata Bullet yari yaradutsinze 1-0, bityo birangira dusezerewe kubera igitego twatsindiwe iwacu. Uyu mukino warambabaje birumvikana, by’umwihariko icyo nkwibukiraho kimbabaza cyane ni ukuntu byangoye kubona amafaranga 500 yo kwinjira kuri Stade, turatsinda ariko turasezererwa.

Umukinnyi undutira abandi ni Muvala Valens. Iri zina Muvala rifite amateka akomeye muri Ruhago nyarwanda. Ibi tubona muri iki gihe aho igihugu kiri guharanira kugira aba professionels benshi kugira ngo bajye kuvoma ubumenyi muri shampiyona zikomeye hanyuma bazagaruke kubusangiza bagenzi babo basigaye mu gihugu, Muvala ni we munyarwanda wa mbere wabaye umukinnyi wabigize umwuga, ajya mu ikipe yitwa Courtrai yo mu Bubiligi muri 1987. Yagezeyo yitwara neza cyane, ndetse rimwe mu mukino atera ibanga (corner yijyana mu izamu ntawe uyikozeho), wari umwihariko azwiho akiri n’ino mu Rwanda. Ibanga rya Muvala. Ni umukinnyi ntashidikanya ko ari we mwiza w’ibihe byose mu Rwanda.

Ikipe nziza y’inzozi ishoboka mu mateka ya Kiyovu yaba igizwe :
1) Umuzamu: Omar Wage
2) Myugariro iburyo: Abou
3) Myugariro ibumoso: Gukuni
4) Myugariro hagati: Leandre Bizagwira
5) Myugariro hagati: Martin
6) Milieu defensif(casseur): Sibomana Abdoul
7) Ailier droit (right winger): Hassan Karera
8) Milieu offensif (box to box): Muvala Valens
9) Attaquant de pointe (stricker): Shabani Maneno
10) Meneur de jeu: Mudeyi Emilien
11) Ailier gauche (left winger): Diouf

Abakunzi ba Kiyovu icya mbere nababwira ni uko izina Kiyovu ari izina rikomeye rikwiye gusigasirwa muri Ruhago nyarwanda. Uburyo Ruhago igenda itera imbere yaba mu mikinire, mu buyobozi ndetse n’uruhare rwayo mu buzima bw’igihugu bwa buri munsi, hari byinshi bigenda bihinduka akenshi bigasiga hari ibyangiritse cyangwa hakabamo ugutinda kwakira no kugendana n’impinduka ariko icyaba cyose, Izina Kiyovu ntirihinduka. Icyo mbasaba ni kimwe, ni ukwiyumvisha ko Kiyovu izabeshwaho natwe abafana. Ni bwo buryo bwonyine bushoboka uyu munsi. Twese dushyize hamwe, buri wese akabishyiraho umutima, Kiyovu yaba uko twese tuyifuza. Mu magambo make, umufana wa Kiyovu wese yiyumvishe ko agomba gusenyera umugozi umwe na bagenzi bose baba abafana, abayobozi, abakinnyi cyangwa se abatoza. Bitabaye twahora mu guhuzagurika no gucika intege kuri bamwe. Ariko mfite ikizere ko turi mu nzira nziza. Imana idufashe ikipe ikomeze yitware neza, ibindi byose nabyo bizakurikiraho.

Umuntu ushaka kuba umufana wa Kiyovu namubwira ko Kiyovu ari izina rikomeye mu mateka ya Ruhago mu Rwanda. Kuba Kiyovu yarashoboye guca mu bihe bitandukanye tuzi Ruhago yacu yaciyemo; Kiyovu ikaba ikigaragara mu makipe akomeye mu gihugu, bivuze ko Kiyovu ifite ubunararibonye bwinshi umuntu wese ukunda football atagombye gucikanwa. Icya kabiri, mu ndangagaciro za Kiyovu, uyu akaba ari nawe mwihariko wayo, harimo ijambo “Amitié” rivuga “Urukundo”. Kiyovu nyuma y’uko ari ikipe y’umupira w’amaguru, ni umuryango urangwa n’urukundo nifuriza buri wese kuwubamo. Ni umuryango urimo urukundo, kubahana no guharanira gukorera hamwe ngo umusaruro uteganyijwe ugerweho. Mu byiza no mu bibi, izo ndangagaciro Abayovu ntituziteshukaho.

Icyanshimishije gituma nkomeza kuba umukunzi wa Kiyovu no muri ibi bihe ititwara neza ntitware ibikombe ni uriya mwihariko wo kuba Kiyovu ari umuryango w’urukundo. Ni ishema kuri njye kuba maranye imyaka irenga mirongo itatu na Kiyovu. Ibihe byose yabayemo narabibonye, hari ibyabaye byiza cyane biduha umunezero mwinshi, hari n’ibigoranye byasabaga gukomera ngo tubivemo bitadushegeshe nkaba nishimira ko kugeza n’uyu munsi ntacitse intege, kandi iyo uvuze izina Kiyovu amakipe yose arakangarana. Aho ni ku ruhande rwo mu kibuga n’ubuzima bw’ikipe muri rusange. Ku ruhande rw’abakunzi ba Kiyovu rero, wa mwihariko navuze w’umuryango uharanira gusenyera umugozi umwe uturanga, niwo wadushoboje guca muri ibyo bihe byose, tubinyuramo twemye. Kiyovu nayungukiyemo kugira umuryango mugari, kandi mfite ishema ryo gukomeza gukora uko nshoboye ngo Kiyovu itere imbere. Mfite icyizere ko ibyishimo birambye duharanira tuzabigeraho. Hari umugani w’igifaransa uvuga ngo “Il y’a quelque chose dans la persévérance qui finit par obliger le destin” (Franck Bayé).
Umuhate wa buri wese uzageraho utume impinduka dushaka kubona zigerwaho nta kabuza.

Inama natanga ku cyakorwa kugira ngo Kiyovu igaruke mu bihe byiza ndazivuga mu mirongo mike kurikira:
1. Guhitamo ubuyobozi bufite uburambe mu kuyobora muri rusange, kandi bufitiye urukundo ikipe
2. Ubuyobozi kwiyegereza imbaraga zitandukanye muri base nini y’abakunzi ba Kiyovu kugira ngo buri wese ashyire itafari rye ku nyubako yacu yitwa Kiyovu, kuko abantu bose ntibashobora kujya mu buyobozi icyarinwe.
3. Gushaka uburyo buhora bwo gukangurira abakunzi ba Kiyovu no kubumvisha ko ibyo tuyishakaho bigomba guturuka muri twe. Ikipe isaba amikoro menshi, kandi twamaze kubona ko nta handi ayo mikoro azava atari muri twe abakunzi ba Kiyovu.
4. Kwiha intego ihamye (ku myaka 3) hagashakishwa ubushobozi hakiri kare, kandi ku buryo burambye. Nitumara kugira aho tugera, kandi bizakunda nidukomeza gushyira hamwe, bizatworohera kwigurisha nka “brand” (izina rikomeye); ariko ibi bizagerwaho ari uko hari icyo twabanje kugaragaza ku ruhande rwacu cyareshya abafatanyabikorwa batandukanye.

Ndasoza nshishikariza abakunzi bose ba Kiyovu aho bari hose kwibuka ko dufite umurage ukomeye uduha inshingano zo gusigasira izina Kiyovu Sport. Nta nkunga nto ibaho, nta bantu bake babaho, tubishyizeho umutima twese, tugahagurukira gusenyera umugozi umwe, nta shiti twagera ku byishimo birambye twifuza, kandi n’Imana yaha umugisha uko gushyira hamwe kwacu.
Mbashimiye ko mwatekereje kumpa uyu mwanya wo kubasangiza amateka yanjye na Kiyovu Sports.

Richard Ngabonziza

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here