UBUHAMYA BW’ABAKUNZI BA KIYOVU SPORTS FOOTBALL CLUB: Inkuru ya 5

0
45

UBUHAMYA BW’ABAKUNZI BA KIYOVUBUHAMYA BW’ABAKUNZI BA KIYOVU SPORTS FOOTBALL CLUB: Inkuru ya 5

Ndi umukunzi wa Kiyovu cyane!

Kiyovu nayimenye kera nkiri umwana, kuko ni ikipe mu rugo twese dukunda kuva kera cyane.

Ibyatumye nkunda Kiyovu ni byinshi. Kiyovu nakuze ari ikipe ikomeye ifite abakinnyi bakomeye, mbese yari ikipe ishimishije, nkakunda n’ibara ryayo cyane.

Umukino wa Kiyovu ntazibagirwa ni uwayihuje na Rayon Sports, Kiyovu itsinda Rayon igitego kimwe ku busa, gitsinzwe na Mawazo. Sinibuka neza itariki uwo mukino wabereyeho, ariko icyo gihe Rayon yari yazanye ibikabyo byinshi, buri mukinnyi yinjirana ballon nshyashya ku kibuga.

Umukinnyi wa Kiyovu undutira abandi ibihe byose ni Rudasingwa Martin Kunde. Martin yari myugariro wujuje ibya ngombwa byose bisabwa abadefenseri. Yakinaga yitonze, kandi agakinana ubuhanga bwinshi; yagiraga tacles nziza cyane, by’akarusho akamenya kuyobora bagenzi be, ndetse igihe yari captaine nibwo Kiyovu iheruka gutwara igikombe cya shampiyona.

Ikipe nziza y’inzozi ya Kiyovu Sports y’ibihe byose yaba igizwe na:

1. Umuzamu: Kamana Alex
2. Myugariro iburyo: Abou
3. Myugariro ibumoso: Mvuyekure Maduwa
4. Myugariro hagati: Nkusi Optatus MORO
5. Myugariro hagati: Rudasingwa Martin
6. Umukinnyi wo hagati ufasha ab’inyuma: Munyemana Nuru
7. Umukinnyi wo hagati iburyo: Kamanzi Michel
8. Umukinnyi wo hagati ujyana imbere : Karekezi Idi Ibrahim
9. Rutahizamu imbere: Muvala Valens
10. Umukinnyi wo hagati ufasha rutahizamu: Karera Hassan
11. Umukinnyi wo hagati ibumoso: Kadubiri Ashlaf

Icyo nabwira umukunzi wa Kiyovu ni ukugaruka kuri stade, tukitabira ibikorwa by’ikipe tukayiba hafi ikongera ikaba ikipe itinyitse rwose.

Umuntu ushaka kuba umufana wa Kiyovu Sports namubwira ko Kiyovu ari ikipe nziza cyane; umuntu wayikunda yaba ahisemo neza kuko ari kipe yo mu mujyi igira umukino mwiza usukuye, kandi wuje discipline; mu mikinire no mu myitwarire yayo ntawe utayikunda irashimishije.

Icyanshimishije gituma nkomera kuri Kiyovu yaba iri mubihe bibi yaba ibyiza ni ukuba impora ku mutima, ni ikipe yanjye nkunda, ndetse ikindi cyashimishije ni ukuntu saison ya 2017-2018 abafana bagerageje kuba hafi y’ikipe batarabiherukaga.

Kugira ngo Kiyovu igaruke mu bihe byiza, inama natanga nta yindi usibye gushishikariza abakunzi bayo bose, aho bava bakagera, kugaruka ku kibuga, buri mukunzi wa Kiyovu aze dufatanye kubaka ikipe yacu, twese tukaba hafi y’ikipe, cyane cyane hafi y’abakinnyi bayo.

Ikindi mbona nuko Kiyovu abakunzi bayo twese tubishyizemo ingufu, tukumva neza ko ari ikipe yacu, kandi ko nta handi izakura imibereho usibye muri twe abakunzi bayo, hanyuma tugashaka abaterankunga badufasha ikipe igasubira mu bihe byiza tukongera tukishima cyane.

Kiyovu Sports tupa ndaniiii!

Ngarambe Gustave

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here