UBUHAMYA BW’ABAKUNZI BA KIYOVU SPORTS FOOTBALL CLUB: iNKURU YA 6

0
50

UBUHAMYA BW’ABAKUNZI BA KIYOVU SPORTS FOOTBALL CLUB.

Inkuru ya 6

Ndubatse, mfite abana 2 nkaba ndi Umukozi wa leta kuva muri 2004.

Namenye Kiyovu ndi umwana muto, kuko famille yanjye ari abayovu, bakaba baranjyanaga ku mupira nkiri muto nkurira muri Kiyovu.

Nakunze Kiyovu mbitewe no kuba ari ikipe nasanze famille yanjye ifana, kandi icyo gihe yatwaraga ibikombe.

Umukino wa Kiyovu ntazibagirwa ni uwabaye nyuma ya jenoside twakinnye na Rayon Sports itozwa na Raoul Shungu, batubanza igitego turabasatira cyane, uwitwa Kubi Levis atsinda igitego kuri coup franc, ikindi gitsindwa na nyakwigendera Kawne Mayele ku ishoti rikomeye turabatsinda; twari twambaye imyenda na training bishya, uwo munsi twaraye tubyina kugeza mu gitondo!

Umukinnyi wa Kiyovu undutira abandi kuva nayimenya kugeza ubu ni Mbonabucya Désiré; uretse ko umukinnyi numva abandi bakunze kuvuga ari Muvala Valens, kuko yakoze amateka adasanzwe muri ruhago yo mu Rwanda, ariko njye ku giti cyanjye nakunze Mbonabucya Désiré, yatsindaga ibitego byiza bikanshimisha.

Ikipe nziza y’inzozi ya Kiyovu mu mateka yayo yaba igizwe na :

1) Umuzamu: James Rekeraho
2) Myugariro iburyo: Kijigo
3) Myugariro ibumoso: Fabrice
4) Myugariro hagati: Patrick
5) Myugariro hagati: Bizagwira Léandre
6) Milieu defensif (casseur): Njali
7) Ailier droit (right winger): Diouf
8) Milieu offensif (box to box): Sibomana Abdoul
9) Attaquant de pointe (stricker): Mbonabucya Désiré
10) Meneur de jeu: Shyaka Jean
11) Ailier gauche (left winger): Iranzi

Abakunzi ba Kiyovu uyu munsi nababwira ko bakwiye kugarukira ikipe yabo, bayihe urukundo ejo cyangwa ejo bundi itazazima.

Umuntu ushaka kuba umufana wa Kiyovu namubwira ko Kiyovu ari ikipe y’abaturage, ikipe ya rubanda; nubwo imaze iminsi nta bikombe itwara, umunsi umwe bizakunda yongere ibitware ku bwinshi, twongere twishime.

Nubwo muri ibi bihe turimo ikipe itameze neza, hari ubwo ijya ihangara amakipe akomeye; bivuze ngo izina rya Kiyovu Sports uryumvise wese ahita amenya ko ari ikipe ikomeye.

Kugira ngo Kiyovu igaruke mu bihe byiza, tugomba kumenya ko ubu umupira wabaye bussiness ikomeye; birasaba ko twashaka abaterankunga bafasha ikipe, kuko ikipe irahenze muri iyi minsi, ariko n’abafana bagashyiraho akabo.

Nkasoza nemeza ko nidushyira hamwe byose bizashoboka

Mugabe Fidele

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here