UBUHAMYA BW’ABAKUNZI BA KIYOVU SPORTS FOOTBALL CLUB: INKURU YA 7

0
44

UBUHAMYA BW’ABAKUNZI BA KIYOVU SPORTS FOOTBALL CLUB: INKURU YA 7

Ndubatse, mfite umugore n’abana 2. Nize ikoranabuhanga rya mudasobwa no kurikoresha mu bushabitsi. Nkorera ikigo cyigenga cy’ubucuruzi mu bya mudasobwa.

Namenye Kiyovu ndi umwana muto, ahagana mu mwaka wa 1980, icyo gihe nari ntaratangira kwiga muri primaire. Nibuka ko najyanywe bwa mbere ku mupira n’umusore twari duturanye ku Gitega witwa Hitayezu (ubu yabaye umugabo, kandi ndamushima cyane), umukino wari wahuje Kiyovu Sports na Panthere Noir muri camp Kigali. Mu by’ukuri uwo munsi njyayo sinari nzi ikipe mfana iyo ari yo, ariko nararyohewe cyane, icyo nibuka rero nuko uwo mukino warangiye ari Kiyovu iwutsinze, nubwo ntibuka umubare w’ibitego! Kiyovu nyikunda ubwo, cyane cyane kubera ko nari nabonye ikinwamo n’umuzungu witwaga Guy, sinamubonyeho ubuhanga bwinshi, ariko uko yakoraga ku mupira abafana bavuzaga urwamo bakavuga ngo Giiiiiiiii, Giiiiiii, Giiiiiii, nanjye nkabivuga ntazi ko ari izina ry’uwo muzungu ahubwo kuko numvaga biryoheye amatwi! Natashye mvuga ko ikipe ari Kiyovu nta yindi. Nyuma y’uwo mukino dutashye, abana b’abasirikare, bari bafite ikinyabupfura gike cyane ugereranyije n’icyo bakagombye kugira nk’abana b’ingabo z’igihugu, baradukubise, bituma nanga urunuka Panthere n’abasirikare bayo!

Nakunze Kiyovu Sports kubera umukino mwiza yakinaga, n’iyo ntajyaga ku mupira, nayikurikiranaga kuri radiyo, iyo abanyamakuru bayogezaga byaranshimishaga cyane, kumva abanyamakuru bogeza Kiki na Kanyarabonye, kumva ayo mazina ubwabyo byaranezerezaga. Ariko gukunda Kiyovu cyane nabitewe nuko umubyeyi wanjye, Papa, yakundaga umupira ariko ntanjyane ku kibuga, kuko we yafanaga Panthere, noneho tugahurira ku kibuga najyanywe na wa musore twari duturanye, nagera mu rugo dutashye akankubita! Uko yambuzaga kujya kureba umupira niko narushagaho gukunda Kiyovu!

Hari imikino ibiri ya Kiyovu Sports ntashobora kwibagirwa mu buzima bwanjye:
1) Umukino wa mbere wabaye ku mwaduko wa Tindo na Muvala, ndibuka ko hari umukino Kiyovu yakiriye Panthere ku Mumena, icyo gihe myugariro wa Panthere bitaga Maitre yateye amakofe Muvala yitura hasi, abasifuzi barabyirengagiza, dore ko bari bafite akamenyero ko kwirengagiza amakosa ya Panthere; nyuma yaho rero Muvala yakoze ibintu bidasanzwe, akoropa defense yose Panthere, na Maitre amwinjiza mimba ibyo bakundaga kwita cobo (kunyuza umupira hagati y’amaguru y’uwo muhanganye), arangije atsinda igitego cyiza cyane, ndakeka ari cyo gitego cyiza cyaba cyarabayeho mu Rwanda. Uwo munsi nabwo Kiyovu yatahukanye intsinzi.
2) Umukino wa kabiri ntashobora kwibagirwa uko byagenda kose, ni umukino bakunze kwita Finale ya burundu! Uwo mukino wari wahuje Kiyovu na Etincelles kuri Stade Amahoro kuya 5 Nyakanga 1988, iyo Kiyovu iwutsinda yari gutwara ubwa 3 igikombe cya trophee Habyarimana ikaba igitwaye burundu! Ndibuka ko uwo munsi abo mu rugo twese papa noneho yari yatujyanye, ab’iwacu tujyana bose bari inyuma ya Etincelles, njye njyenyine ngenda mfana Kiyovu mpanganye na bo. Uwo munsi nari mfite costume yera dede nari narambaye umunsi nkomezwa, nitwaza urukoma nk’ibendera, nizeye intsinzi cyane. Uwo munsi wambereye mubi cyane, hari hanabaye ikintu kidasanzwe, Muvala Valens yari yagarutse avuye i Burayi twiteze kumubonaho byinshi bitangaje, nyamara njye namubonye nk’uwasubiye inyuma (abagiye i Burayi bakina ibintu birimo imibare myinshi ntibiryohe), ibyago byacu rero Etincelles itsinda uwo mukino, maze abagoyi batangira gutera indirimbo ngo “Muvala atera umwaku”, na n’ubu iyo Kiyovu itsinzwe iyo ndirimbo nyumva ihinda mu matwi yanjye!

Umukinnyi wa Kiyovu nemera cyane ni Muvala Valens. Muvala ataraza hari umukinnyi witwaga Badru abanyamakuru bakundaga kwita Imana y’ibitego, Muvala rero yaramujimije, aribagirana burundu. Muvala yari umukinnyi ubona w’amagara mato, ariko wari ushabutse bihebuje, ukuntu yanyarukaga umunyamakuru Viateur Kalinda yakundaga kumugereranya n’ingeragere. Iyo Muvala yafataga umupira yacengaga adversaire akamukoza isoni yarangiza akanyaruka akamusiga, iyo yageraga imbere y’izamu igitego cyabarwaga ataranatera umupira.

Ikipe nziza y’inzozi ya Kiyovu mu mateka yayo yaba igizwe na :

1) Umuzamu: Bazimya
2) Myugariro iburyo: Shitani
3) Myugariro ibumoso: Maduwa
4) Myugariro hagati: Bizagwira Léandre
5) Myugariro hagati: Bicamumakara Kiki
6) Milieu defensif (casseur): Kagabo
7) Ailier droit (right winger): Karera Hassan
8) Milieu offensif (box to box): Nshizirungu Hubert Bebe
9) Attaquant de pointe (stricker): Muvala Valens
10) Meneur de jeu: Kamatali (Uyu sinagize amahirwe yo kumumenya, ariko ibyo avugwaho simbishidikanya, numva bidashoboka ko yabura muri dream team)
11) Ailier gauche (left winger): Kadubiri Ashiraf

Abakunzi ba Kiyovu uyu munsi nabibutsa ko iby’umupira w’amaguru ari gatebe gatoki, kuba Kiyovu yaragize ibihe byiza nyuma ikaza guhura ibibazo byinshi, nta kidasanzwe kirimo, kandi mu Kinyarwanda bavuga ko nta gahora gahanze, nta n’imvura idahita! Rero nidushikame ku rugamba twatangiye rwo kuzahura ikipe yacu, mu gihe kitarambiranye izagaruka mu bihe byayo byiza.

Umuntu ushaka kuba umufana wa Kiyovu Sports namubwira ko ahisemo neza, kuko Kiyovu ari ikipe ikina umupira mwiza usukuye, umupira w’amacenga, amapase meza, amashoti menshi n’ibitego biryoshye!

Kiyovu nyikomeraho no mu bihe bitayoroheye kuko nzi neza ko ari ikipe y’amahoro irangwa n’ikinyabupfura no gukorera mu mucyo. Kiyovu ni ikipe ifite amateka yihariye yo kugira abakinnyi beza uko ibihe biha ibindi, rero n’intsinzi ndayirora!

Kugira ngo Kiyovu igaruke mu bihe byayo byiza nuko yakomeza kugira ihumure mu miyoborere yayo, abakunzi bayo twese tugakomeza kuyitangira n’umutima umwe kandi utaryarya; ibiganza byacu biyigabire bitaguna, bityo hashobore gutegurwa imishinga y’igihe kirambye.

Nasoza mburira abafana ba Kiyovu kwirinda kugwa mu mutego w’umwanzi, kuko igeragezwa impande zose, hari benshi cyane batishimiye ko Kiyovu ikomeza kugira ijabo n’ijambo, ariko twe abakunzi bayo ntituzahwema guharanira ko ikomeza kugira igitinyiro n’igikundiro, haba mu kibuga haba no hanze yacyo.

Makuta Robert

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here