Umutoza Allain Kirasa ati: Abakinnyi banjye biteguye kwitanga bishoboka bagatahana amanota 3,imbere ya Bugesera FC

0
55

Ikipe ya Kiyovu sports irerekeza mu akarere ka Bugesera, mu murenge wa Nyamata, aho igomba gushaka amanota atatu imbere ya BUGESERA FC, ikipe nayo itoroshye cyane cyane iyo ikinira imbere y’abakunzi bayo. ni k’umunsi wa 7 wa shampionat ya Azam Rwanda Premier League.

Ni Umukino utangira saa cyenda n’igice, ku ikibuga cya Bugezera giherereye inyuma yisoko rya Nyamata ho gatoya.

iyi iyobowe N’Umutoza wahoze yungirije Cassa,  Allain Kirasa yagashije Kiyovu sports gukuraho agahigo ko kumara imyaka itandandatu kiyovu idatsinda Rayon sports iyitsinze ibitego 2-1 ibitego byombi byonjiwe na Djuma Nizeyimana, umukinnyi ukunzwe cyane muri Kiyovu sports.

Aganira na  Times Sport, Kirasa yagize ati, Intsinzi kuri “Rayon Sports’ yatumye ikizere kiyongera na Morali irazamuka mu ikipe; ntabwo bizashimishaa tutagendeye kuri iyi ntsinzi ngo idufashe gutsinda Bugesera. Abakinnyi banjye biteguye kwitanga birenze.”

Umutoza Allain Kirasa yizeyeko kiyovu sports ifite ubushobozi bwo gukura amanota i Nyamata imbere ya BUGESERA FC.

Nyuma y’umukino wa gatandatu, SC Kiyovu iri kumwanya wa 6 n’amanota 10, irushwa nikipe yambere amanota atanu. ikarushwa na Mukura amanota atatu ikarushwa amanota 2 na rayon sports irikumwanya wa gatatu.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here