k’umunsi wa 13 wa ARPL,Kiyovu sports yitwaye neza itsinda police FC ibitego 2-0

0
17

Ikipe ya Kiyovu sports ikomeje kwitwara neza muri shampionat ya Azam Rwanda premierleague, Nyuma yo gukura amanota atatu yose hakurya y’ishyamba i RUsizi, yongeye kwihanangiriza ikipe ya Police FC iyitsinda ibitego 2-0.

Image may contain: 3 people, outdoor

ibitego byatsinzwe na ARMEL kuri Penalty nyuma y’ikosa ryali rimaze gukorerwa kuri Nizeyimana Djuma, umusifuzi agatanga Penalty, ni Penalty yatewe neza na ARMEL GISLAIN, umunya cameroon umeze neza cyane , mu ikipe ya Kiyovu sports, aho abantu bemezako azi umupira mwinshi, utamukekaho umubonye imbere yawe.

Image may contain: 2 people, people standing and outdoor

Allain Kirasa Umutoza umaze guhindura byinshi mu imikinire y’ikipe ya Kiyovu sports, aho ubona bakina bahuje umukino, ikindi abakinnyi bose abaha amahirwe, buriwese igihe nigihe aba yiteguye ko ashobora kwitabazwa. ikindi ubu Kiyovu sports irakina umukino mwiza.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino ikipe ya Kiyovu sports yahise igira amanota 20, ihita inganya amanota na Police fc yari iri imbere yayo. ibi bikaba bikomeje kugaragazako kiyovu sports ifite ikipe ikomeye, ishobora kuba itinyitse muminsi iri mbere ubwo tuzaba twinjiye mu imikino yo kwishyura.

Image may contain: 3 people, people standing and outdoor

Umukino utaha Kiyovu sports igomba kwerekeza i Nyamagabe aho izacakirana na Amagaju FC, naho intego ni amanota 3

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Kiyovu Sports : Ndoli Jean Claude, Habamahoro Vincent, Serumogo Ally, Ngarambe Ibrahim, Rwabuhihi Aime Placide, Karera Hassan, Kalisa Rachid, Nizeyimana Djuma, Nizeyimana Claude, Shavy Babicka Warren na Armel Ghislain Djimoe.

Police FC: Nduwayo Danny Bartez, Ngendahimana Eric, Mpozembizi Mohammed, Muvandimwe Jamarie, Manzi Sincere Huberto, Hakizimana Issa, Peter Otema, Mushimiyimana Muhamed, Songa Isaie, Nzabanita David na Niyibizi Vedaste.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here